Hari igihe uba ufite Modem yawe yaguriwe muri Tigo, MTN cg Airtel ugasanga iyo sim card niyo yonyine ikoramo nta yindi yakoramo. Koresha ubu buryo udekode modem yawe ijye yakira simcard zose.

  • Shaka software yitwa DC Unlocker (Idekoda modem hafi ya zose).
  • Yishyire muri mudasobwa yawe neza.
  • Nimara kujyamo uyifungure, ubundi ucomekeho modem (ugomba kuba washyizemo ya simcard yawe usanzwe ukoresha)
  • Uhite ureba ahanditse “SELECT MANUFACTURER” uhitemo ubwoko bwa modem yawe (ibi biba byanditseho, aba ari ZTE, HUAWEI cg indi wabisoma kuri modem yawe ukuyeho agafuniko).
  • Urebe nanone ahanditse “SELECT MODEL”, uhitemo nimero ya modem yawe niba uyizi, iyi nimero nayo akenshi uzasanga yanditseho inyuma ku gifuniko, urugero MF100 cg indi, ariko ubaye utayizi uhitemo “Auto Detect“.
  • Ubundi uhite ureba ahagana hasi ahari ikimenyetso cya “SEARCH” uhakande itangire iyishakishe (irakwereka ibisubizo hasi niyibona irabikumenyesha).
  • Nimara kuyibona uzahita ureba ahagana hejuru mu ruhande rw’Iburyo ahari buto ya “UNLOCK” uyikande
  • Ihita ikubwira ko yayifunguye iyo irangije (bitwara iminota micye cyane).
  • Ubundi Wizihirwe na interineti kuri simcard zose.

 

N.B: Abifuza ko tubafasha kubona DC Unlocker batwandikira