Hari igihe uba ukeneye gukora lisite y’amadokima ari muri folder, nk’indirimbo, ibitabo, amavideo n’andi madosiye atandukanye, igihe ayo madosiye ari macye biba byoroshye kuyakorera lisite kuko ugenda wandika imwe imwe, ariko igihe ari menshi cyane agera mu gihumbi cyangwa anarenga byagutwara igihe kirekire cyane kugirango uzarangize gukora lisite y’ayo madokima yose. Wakoresha iyi nzira yoroshye cyane kugirango ubashe gukora lisite uko zaba zingana zose mu gihe gito cyane kitarengeje n’umunota!
- Jya aho folder irimo ibintu ushaka gukorera urutonde ibitse
- numara kubona aho iri uyikandeho na right-click kuri mouse ariko unafashe kw’ipesu/buto rya SHIFT ryo kuri KEYBOARD
- urahita ubona ahantu handitse “OPEN COMMAND WINDOW HERE” abe ariho uhitamo
- Maze command nifunguka wandikemo ibi: dir > print.txt
- uhite ujya muri ya folder irimo bya bintu ushaka gukorera lisite, urahita usangamo dokima yitwa print.txt irimo lisite y’ibintu byose biri muri iyo folder
- nushaka ko ikuzanira amazina gusa hatariho amatariki n’ibindi byose iba yazanye wandikemo ibi muri commande dir /b > print.txt
- ya lisite irahita iza ari amazina gusa hatariho amatariki n’amasaha n’ibindi byose udakeneye.