Isi igenda itera imbere uko bwije nuko bucyeye. cyimwe mukerekana ko isi yateye imbere ni ikoranabuhanga. uko rirushaho gutera imbere kandi rikanagera kubantu benshi mugihe gito. telephone nikimwe mubikoresho byikoranbuhanga bitunzwe nabantu benshi. kuko yoroshye gutwara, ikora ibintu byinshi icyarimwe, usanga inahendutse, akenshi inagaragaza neza uyifite igihe afite igezweho muri icyo gihe. hari inganda nyinshi zikora ama telephone agezweho abenshi twita smartphone arizo Apple, Samsung,Huawei.
samsung na apple ziheruka gusohora ama telephone mashya Samsung yasohoye samsung Galaxy Note 8 na Samsung galaxy s8 na s8 plus. apple nayo yasohoye iPhone8 na 8s na iPone x muri uyumwaka. nkuko mubizi ko Samsung, apple , huawei arizo nganda zikomeye mugukora ama telephone samsung na apple zikaba zarasohoye ama telephone mashya uyu mwaka , huawei nayo ntiyasigara inyuma kandi iri mwirushanwa barwanira abaguzi nizo nganda zindi. nimuri ubwo buryi ku 16 ukwakira (10/Oct) huawei izashyira hanze kumugaragaro telephone yayo igezweho (smartphone) ya HUAWEI MATE 10 na MATE 10 PRO.
iyi ni telephone izaba ari nziza cyane urebye uko izaba igaragara( design), unarebye imikorere yayo izaba izanye ikoranabuhanga rigezweho. kuburyo iri kugereranywa na iphone8 plus. Nkuko umuyobozi wuruganda rwa huawei yabibwiye abanyamakuru ko bazanye ikoranabunga rizahangana nirya iPhone 8 plus. avuga ko mate 10 na mate 10 pro zizaba zifite
*quicker changing speed(umuvuduko mumikorere)
*Full-screen display
*better photographic capabilities
avuga ko biteguye gukomeza kugumana abaguzi ababo ndetse bakigarurira nabandi bitewe nibyiza bazazana muri mate 10.
byitezwe ko huawei mate10 izaba ifite
*Hawei entire view display(uburyo screen yayo izaba ari nini kandi ifite viewing angle nini)
*6.1 inch display
*HiSilicon Kirin 970 chipsets
*8 cores
*2.8Ghz
*64bit architecture
*Dual camera {camera yimbere izaba ifite 8MP iyinyuma izaba ifite 12MP} 1.6 aperture
*iris scanner
* fingerprint scanner
*Android 8.0
*Battery 4000 mAh
*Water proofing tech
Nkuko bigaragara ikoranbuhanga izaba ifite riyemerera kuba yahangana na iPhone 8 kuko nka chipset izakoresha yitwa kirin 970 ifite umuvuduko neza neza ungana nuwa snapdragon 835 iri muri lg v30 na iPhone8. izaba ifite iris scanner nkiya iPhone8, battery iruta iya iphone8, changing speed iruta iya iphone8 nibindi byinshi. byitezwe ko nisohoka izaba igura hafi 900$.ikazasohoka ku 16 ukwakira 2017