Hari igihe uba udafite umwanya wo gusubiza ubutumwa bwo kuri Whatsapp, ariko kuberako telefone yawe iba irimo interineti bigatuma ubwo butumwa bukomeza kuza bikagutesha umutwe, cyane cyane iyo uba mu matsinda ya whatsapp mesnshi (Groups), ku buryo bigusaba gufunga interineti yawe burundu kugirango ubone uko ukomeza ibyo uhugiyemo utarangazwa n’ubutumwa bwa whatsapp ako kanya, nyamara hari igihe uba ukeneye ko interineti igumaho ariko ubutumwa bwa whatsapp ntibuze, kandi na whatsapp ukaba ushaka kuyigumisha muri telefone ngo ubashe kuza kuba usoma ubutumwa butandukanye bakoherereje.
Iri hurizo abantu benshi bakunda guhura na ryo, wifuza kubikemura kugirango ujye wakira ubutumwa bwa whatsapp igihe ubukeneye gusa kandi na interineti yawe igumeho mu gihe wahagaritse ubutumwa bwa whatsapp wakora ibi bikurikira:
1. Fungura “SETTINGS” kuri telefone yawe.
2. Jya kuri “APPLICATION MANAGER”, (abakoresha android jellybean basanga iyi OPTION munsi ya “More”.)
3. reba ahari “Whatsapp” ku rutonde rwa porogarame uri buhasange, ubundi uyikandeho.
4. Wifuza ko itazongera kuguha Notifications (kukumenyesha igihe hari ubutumwa buje), urebe ahanditse “SHOW NOTIFICATION” uhakure akemezo gahari. kuva ubwo ntabwo whatsapp izongera kukumesha na gato igihe ubutumwa bwoherejwe.
Gusa iyo ukoze ibyo ubutumwa buraza nubwo utabimenyeshwa, ndetse niyo urebye whatsapp mu zindi porogarame ziri muri telefone yawe unyuze kuri MENU ya telefone yawe aho urebera porogarame zose ushobora kubona umubare w’ubutumwa bwose bwoherejwe ukayikandaho ngo ubusome igihe ubishatse. Ariko kuza k’ubwo butumwa nabyo ubwabyo bimara umuriro kuri telefone, nabyo ushaka kubihagarika burundu, wakurikiza inzira yo hejuru ubundi ugakora ibi bikurikira.
5. reba hejuru ya “show notification” ahanditse “FORCE STOP” uhakande wemeze, ndetse unarebe hasi ahanditse “Clear cache” naho uhakande.
iyo ukoze ibyo whatsapp uba uyihagaritse burundu kuri telefone yawe, ntabwo yongera gukora, nta nubwo yakira ubutumwa na gato kugeza igihe uzahitamo kuyikandiraho igihe ushakiye kubusomera ku bushake bwawe.