Niba uri umuntu ukoresha telefone ushobora kuba warabonye ko Akenshi imara umuriro vuba(cyane cyane android). zimwe mu mpamvu zibitera n’icyo wakora kugirango ubike umuriro soma ibi bikurikira.
1.Mu bintu bimara umuriro kuri telefone zose INTERINETI ni iya Mbere. Cyane cyane telefone zifite ubushobozi bwo gukoresha 3G/4G nka za iphone n’izindi smart phones nyinshi…. Icyo ukora iyo udashaka kwimarira umuriro cyane ariko ukeneye internet, ukuramo 3G/4G ukikoreshereza GSM network isanzwe itamara umuriro cyane….
kuri android(jellybean) fungura “Setting” urebe ahari ‘wireless and networks’ ukande “More settings” urebe ahanditse “Mobile networks” uhakande ubundi urebe ahari “Network mode” uhakande ubundi uhitemo “GSM ONLY”….ariko ushatse wasubizamo 3G mu gihe uyikeneye ushaka gukoresha internet yihuta kurushaho kuko irenze GSM mu kwihuta ariko imara umuriro kurushaho…byongeye kandi ukiri muri “Mobile networks” wahita ukura akemezo kuri “Mobile data” kugirango ufunge internet ntikore muri ako kanya utaba uyikeneye, ukagasubizaho iyo uyikeneye gusa ugiye kuyikoresha wenda.
2.Icya kabiri kimara umuriro muri phone Ni Video…..ujye ureba nke zishoboka ku munsi, kandi ubishoboye ntiwakwirirwa ureba video kuko zimara umuriro gukurikira Internet.
3.Icya gatatu kimara umuriro muri phone ni Urumuri rwa telefone(Brightness), ujye ushyiramo gacye gahagije kureberamo ibikorwa muri phone, nta mpamvu yo kumariramo urumuri 100% ibihe byose…
abakoresha android(jellybean) mufungure “settings”, ubundi mukande kuri “Display” ubundi mukande ahari “Brightness” mugabanye mugeze aho bikenewe screen igaragaza ikabonesha ibirimo…ujye ugabanya urumuri aho biri ngombwa buri gihe kugirango ubike umuriro wawe…..ku bafite phone nziza nka Galaxy Note Bafite ubushobozi bwo gukora kuri “Automatic brightness” ku buryo telefone iyo igeze ahari urumuri rwinshi yiyongeza urumuri ngo ubashe kubona neza muri screen, naho yagera ahari urumuri ruke ikigabanya urumuri kugirango ibike umuriro.
4.ikindi kimara umuriro ni porogaramme ziba zifunguye inyuma(Background programms) zikora utazikeneye kandi utanabizi…..
Ku bakoresha android(jellybean), mufungure “settings”, mujye kuri “developer options”, ubundi mukande kuri “Limit Background Processes”, uhitemo ‘No Background processes’……kuko inyinshi muri izi porogarame akenshi ku ma telefone ya android na iphone zimara airtime zikoresha interineti utabizi kandi utanabikeneye.
5.Serivisi zimwe na zimwe ziba zicanye kuri telefone kandi zidakoreshwa mu byukuri nazo zimara umuriro….urugero ni nka “GPS”, “WI-FI”, “BLUETOOTH” etc…. biba byiza iyo uzifunze mu gihe utaba ukeneye kuzikoresha….ukajya uzisubizaho ukeneye kuzikoresha gusa.
Abakoresha android(jellybean), mumanure notification panel(hamwe haba hari isaha hejuru), ubundi muzimye serivisi zose mudakeneye gukoresha ako kanya, ndetse n’iya Interineti mushobora kuyihazimiriza mu gihe mutayikeneye ako kanya.