Ese urifuza kwandika amagambo uyacuritse kuri interineti!!, wenda uri kwandika nka “Facebook Status”, cg uri kwandika nka Comment cg ahandi hose ushaka kubikoresha nk’agakoryo?. biroroshye cyane, kora ibi bikurikira.
1. Fungura urubuga http://www.fliptext.org/
2. Ubundi mu mwanya wa mbere hejuru ya button yitwa “Flip Text” wandikemo ibyo ushaka gucurika byose.
3.Niba ufite Interineti yihuta urahita ubona ayo magambo mu mwanya wabugenewe munsi acuritse ako kanya, naho ufite interineti igenda buhoro uhite ukanda kuri “button” yanditseho “FLIP TEXT” urahita ubibona bije bicuritse byose ibyo wanditse hejuru.
4. Uhite uhitamo(SELECT ALL) ku byanditse bicuritse…wabihitamo ubanje kubikandaho ubundi ugakoresha inzira ya bugufi(Shortcut) ya “CTRL+A”, cg ukabihitamo bisanzwe. *ku bakoresha mudasobwa*
5. uhite ubikorera “COPY”, ushobora gukoresha shortcut ya “CTRL+C”
6. Ubundi ujye aho ushaka kubishyira ubikorere “PASTE”, ushobora gukoresha shorcut ya “CTRL+V”
ube urarangije……
Bigeragereze muri comment y’iyi post, andika comment ushaka kuri ino post icuritse ubyigeragereze.