Uko imyaka ishira ikiremwamuntu kigenda gitera intambwe ikomeye mw’ikoranabuhanga. Rigenda ritworohereza ubuzima rikazana n’udushya tutiyumvishaga ko twashoboka abenshi tubona nk’ubufindo. Uko haza ikintu gishyashya mw’ikoranabuhanga turabyishimira cyane ndetse bamwe ugasanga bagiha umwanya munini mu buzima bwabo. Ariko hari abandi bantu bishima cyane kukurusha wowe ukoresha iryo koranabuhanga, ukanabona ko ryaguhinduriye ubuzima. Abo ni ba nyir’ibigo (company) bizana iryo koranabuhanga. Uretse kumenyekana bagakundwa ndetse bakaba ikitegererezo kuri benshi banakorera amafaranga menshi ku buryo butangaje cyane. Kuko kugirango iryo koranabuhanga ritugereho hari ikiguzi dutanga mu buryo butandukanye. Ayo niyo atuma ba nyir’ibigo by’ikoranabuhanga baba abaherwe bo ku rwego rwo hejuru.

Aba nabaherwe 10 bambere kugeza ubu muri 2017 batunze za miliyali(billions) z’ amadorali bakuye mw’ikoranabuhanga.

10. Michael Dell

Michael dell yavutse muri gashyantare 1965 avukira muri USA (America) yavutse mu muryango w’abayahudi akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresha bya electronics byo mu bwoko bwa Dell harimo za mudasobwa, za camera kandi nziza zikunzwe n’abatari bake. Banakora ama printers ama smartphone, servers nibindi byinshi, ibi bikorwa byose nibyo bituma aza ku mwanya wa 10 kuko afite akayabo ka miliyali 20.6 z’ama Dorali (US $20.8billions).

9. Ma Huateng

Hadya Ma Huateng yavutse mu 1971 avukira mubushinwa akaba yarize muri kaminuza ya Shenzhen yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa(computer science). Akaba ari CEO w’ikigo gikomeye mu bijyanye na internet mu bushinwa cyitwa Tencent akaba yaragishinze afatanyije na mugenzi we biganye. ubu Ma akaba abarirwa akayabo ka miliyali 22.9 z’ amadorali(Us $22.9 billions).

8. Jack Ma

Jack ma ni umushoramari wavukiye mu bushinwa mu mwaka wa 1964 akaba ari we washinze ikigo gikora ubucuruzi bwo kuranguza kuri interineti cyitwa Alibaba. Iki kigo kikaba gihuza abaguzi bo hirya no hino kwisi n’abacuruzi batandukanye ku buryo ugura ibicuruzwa ukoresheje Alibaba bikagusanga mu gihugu cyawe nta kibazo. Kubera iki kigo cya Alibaba. jack ma akaba atunze akayabo ka miliyali 25.8 z’ amadorali yakuye mwikoranabuhanga.

7. Steve Ballmer

Steve Ballmer ni umushoramari w’umunyamerica wavutse mu mwaka wa 1956 akaba yarabaye CEO wa Microsoft Inc kuva muri 2000 kugeza 2014, yize muri kaminuza ya Harvard na Stanford nyuma yo kuva muri Microsoft akaba yaraguze ikipe ikina umukino wa basketball muri NBA yitwa Los Angeles clippers. imyaka yamaze muri Microsoft ikaba yaramusigiye akayabo kangana na miliyali 28.1 z’ amadorali.

6. Sergey Brin

Sergey Mikhaylovich Brin ni umuhanga mubyerekeye mudasobwa w’umunyamerica, ariko wavukiye mu burusiya(Russia) Moscow mu 1973 . we na mugenzi we Larry page bafatanyije bashinga ikigo gikomeye mwese muzi cyitwa Google Inc ikaba ari ryo shakiro ryo kuri internet ryambere rikoreshwa cyane kw’isi. Baje no kugenda bunguka andi mashami nka YouTube, Allo n’ibindi byinshi, ubu Sergey brin akaba akuriye kompanyi ihuriza hamwe ibikorwa bya Google yitwa Alphabet. ibyo byose bimuha kuba atunze miliyali 43.1 z’ amadorali.

5. Larry page

Lawrence Edward Page (Larry page) ni umuhanga mu bya mudasobwa, yavukiye muri america(USA) mu 1973 afatanyije na Sergey brin bashinze Google, ubu akaba ari CEO wa company ya Alphabet. Kubera gutsinda kwa Google no gukundwa cyane bituma atunze akayabo ka miliyali 49.3 z’amadorali.

4. Larry Ellison

Lawrence Joseph Ellison ni umuhanga mu bya mudasobwa akaba n’umushoramari w’umunyamerica wavutse mu 1944 akaba ariwe washinje ikigo gikomeye kitwa Oracle gikora ama programu ya za mudasobwa n’ibindi byinshi bijyanye na mudasobwa. kubera iki kigo Larry Ellison akaba atunze akayabo ka miliyali 55 z’amadorali.

3.Mark Zuckerberg

.

Mark Zuckerberg yavutse 1984 ni umuhanga mu bijyanye na programme za mudasobwa (programmer) akaba n’umushoramari. Azwiho kuba yarashinje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rukoreshwa n’abantu benshi akaba ari nawe nyiri Instagram , WhatsApp nyuma yo kubigura. Iyo mirimo yose niyo ituma atunze akayabo ka miliyali 63.7 z’amadorali.

2. Jeffrey Preston Jorgensen

Jeffrey Preston Jorgensen ukunze kwitwa Jeff Bezos ni umushoramari w’umunyamerica wavutse 1964, akaba azwiho kuba ariwe washinze urubuga bahahiraho kuri interineti rwitwa Amazon.com uru rubuga ni urwambere kw’isi mu mbuga zihahirwaho kuri internet. Amazon ikaba atari ibyo byonyine ikora, uretse kuba icuruza ibintu byinshi birimo indirimbo, ibitabo, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi. ikaba nayo ubwayo yikorera ibikoresho by’ikoranabuhanga byayo. Ibi byose byatumye Jeffrey aba umuherwe kuko atunze miliyali 85.7 z’amadorali.

1.Bill Gates

William Henry Gates III ni umushoramari, akaba n’umuhanga mu bya programme za mudasobwa(Programming), yavutse mu 1955, azwiho kuba ari we washinze ikigo gikomeye cyane mu by’ikoranabuhanga cyitwa Microsoft. Microsoft ikaba ikora ama programu menshi abenshi bakoresha muri mudasobwa zanyu, harimo windows OS, Microsoft office, kubera uburyo Microsoft yinjiye mu buzima bwa benshi kw’isi, Bill Gates niwe muherwe wa mbere kw’isi, si mw’ikoranabuhanga gusa, ahubwo muri rusange Bill Gates niwe ukize cyane kw’isi nakayabo ka miliyali 89 z’ amadorali za america.