Tububakira imbuga z’amoko yose, yaba iza bwite, iza Business, izitanga serivise zo kuri interineti, blog, n’izindi zose mwifuza.
Ku giciro buri umwe wese yisangamo kimunyuze kandi mu gihe uyifuzamo, waba uyikeneye vuba cyangwa mu gihe icyo aricyo cyose.

Baza igiciro hasi usubizwe mu gihe kitarambiranye.

website-example

Urubuga Bwite

Urubuga rwawe bwite nka C.V yo kuri interineti, Blog uzajya wandikaho inkuru za buri gihe z’ibyo ukeneye gusangiza isi, urubuga rwerekana uwo uriwe n’ibyo ukora byose (Personal profile),urubuga rw’ibikorwa byawe, urubuga rw’ubukwe bwawe, nurundi rubuga bwite rwose watekereza.

Urubuga rwa Business

Niba ufite Business ukora, biba byiza iyo ifite urubuga rwo kuri interineti abakiriya bawe bashobora gusura bagasoma ibyerekeye akazi ukora byose igihe bashakiye cyose bakoresheje imashini zigendanwa nka telefone, Tablets cg za mudasobwa ako kanya, Koresha urubuga rwa Business yawe ukoreshe neza umwanya uta usobanurira abantu ibyerekeye Business yawe, ujye ubaha izina ry’urubuga rwawe gusa babashe kumenya ibyerekeye business yawe: ibyo ikora, uko ikora, aho ikorera, abakoramo n’ibindi. Ndetse ube wanatangiraho serivise zimwe na zimwe mu buryo bworoshye.

business-wesite
webdevelopment

Urubuga rutanga Serivise

Niba hari serivise wumva yatangwa hifashishijwe interineti wafunguza urubuga rwayo ukajya uyigeza ku batuye isi bose. kuko babasha kuyigeraho bibereye aho bari hose mu buryo bworoshye.
Yaba urubuga rwo gucururizaho amaticye, urubuga rwo kuganiriraho nka (facebook.com), urubuga rwo gukoreraho akazi nka (upwork.com), urubuga rwo gucururizaho ibicuruzwa nka (amazon.com), urubuga rwa e-mail nka (yahoo.com) n’izindi zose watekereza.

Responsive-Design2

Dukora imbuga zigaragara bitandukanye bitewe n’igikoresho abayisura bakoresheje, urugero: kuri telefone, mudasobwa, tablet, etc…

i18n-world

Dukora imbuga ziri mu rurimi wifuza rwose, ndetse zishobora no kugira indimi nyinshi icyarimwe.

Microtek_Blog_Graphics_24

Tukwigisha gukoresha urubuga rwawe, ku buryo ubasha kumenya uko washyiraho ibintu bishya igihe ushakiye.

Fata Igiciro

Niba wamaze guhitamo gukoresha urubuga kuri Isange Technology, cg wifuza kumenya ibiciro, uzuza ibisabwa byose kuri iyi form wohereze tugusubize n’ibiciro by’urubuga uri bube wahisemo.

Turagusubiza ibiciro vuba bishoboka tumaze kwiga kubyo ukeneye.

 

Ibiciro bigenwa hakurikijwe ubwoko bw’urubuga mwahisemo, Serivise zikenewe ku rubuga, ndetse n’igihe urubuga rukenerewemo.