Urubuga rwa interineti rukenera kubungabungwa buri gihe nk’uko imodoka ibungabungwa cyangwa inzu ivugururwa ku buryo bikomeza gukora icyo byagenewe mu buryo bwiza buha ababikoresha serivise zinoze. Mu kubungabunga urubuga hakorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye bituma urubuga rukomeza gukora neza; nko kongeraho ibintu bishya(new content), guhindura ibintu byari bisanzwe biriho nk’amafoto cyangwa inyandiko, kurinda urubuga abangizi (Hackers) bakwifuza kurwangiza, gukemura utubazo urubuga rwagira, n’ibindi bigiye bitandukanye. Wahitamo imwe mu mapaki yo kubungabunga urubuga aha hasi, ubundi ukituriza urubuga rwawe tukarwitaho mu gihe hari igikenewe gukorwa.
Aya mapaki yo kubungabunga urubuga yishyurwa buri kwezi, buri UPDATE ishobora gukubirwamo akazi karenze kamwe(Many Tasks), na buri Revision(gusubiramo) zibarwa kuri buri update imwe. Niba utifuza kwishyura ipaki y’ukwezi wajya UTWANDIKIRA igihe ugize ikibazo runaka ku rubuga rwawe tukakubwira igiciro cyihariye cyo kubikoraho kijyane n’ingano y’ibyo wifuza gukorerwa.
Systeme z’imbuga z’ishakisha(Search Engines) nka google, bing n’izindi, ziha abantu ibisubizo by’ibyo bashatse akenshi zikurikije amataliki ibiri ku rubuga byashyiriweho, ndetse n’inshuro hashyirwaho ibintu bishya ku rubuga. Iyo impinduka zibera ku rubuga rwawe ari nkeya, google n’izindi mbuga z’ishakisha zifata ko urubuga rwawe rutagikora bityo bakakuzana nyuma cyane babanje kuzana abandi bagira impinduka(updates) kenshi ku mbuga zabo.
Uko wongera ibintu byinshi bishya ku rubuga niko n’abasura urubuga biyongera, abenshi bagaruka baje kureba ibishya washyizeho, ariko ikibazana cyane ni imbuga z’ishakisha nka google, kuko iyo ibintu byiyongeye ku rubuga bikongera amahirwe yo gushyirwa mu bisubizo byo hejuru ku mbuga z’ishakisha kuko ziba zifite amapaje yo ku rubuga rwawe menshi.
Hari abantu bashobora kwifuza ko urubuga rwawe rwavaho bakaba barwataka bakarwangiza mu buryo utari witeguye, cyangwa se rukatakwa n’amavirusi akaba yarwangiza, tukugira inama mu gukaza umutekano, tukanagukorera backup ndetse tukagushyiriramo n’andi maserivise akaza umutekano w’urubuga rwawe ku buryo arwanya abashaka kukwangiriza urubuga; Kandi niyo barwangiza ku buryo rwahita rusubizwaho mu gihe kitarambiranye umutekano w’arwo ukarushaho no gukazwa.
Business nyinshi usanga zigerageza kwihindurira ibintu ku mbuga zazo, kandi ugasanga bibatesha umwanya utari muto wo gukora akandi kazi kaba kari mu nshingano zabo. Kugira serivise yihariye yo kubungabunga urubuga bifasha abayobozi gukora gahunda zabo neza, ndetse n’abandi bakozi bakibanda ku nshingano zabo, mu gihe urubuga rurimo kubungabungwa neza nta kibazo.
Update Request ni igihe cyose wasaba ko urubuga rwawe rugira ibihindurwaho, muri update request hashobora kubamo task irenze imwe, urugero ugasaba ko logo ihindurwa, ko amagambo yo kuri about page ahindurwa, ko amafoto ya slider aringanizwa, n’ibindi bitandukanye, byose iyo ubisabiye rimwe aba ari update request imwe.
Revision ni ikosorwa kuri updates warangije gusaba, urugero niba wasabye ko amagambo apangwa ibumoso, byamara gukorwa ukabona ntubishimiye, ushobora gusaba ko ashyirwa iburyo. Cyangwa ifoto wifuzaga ko ishyirwaho ukabona ntikunyuze ukaba watanga indi isimbura iyo utashimye yamaze kugeraho. Revision iguha amahirwe yo kwisubira muri update request wakoze. Ariko iyo usabye indi Task(igikorwa) itari iri muri update request wakoze, ifatwa nka update request nshya ukwayo.
Delivery Days ni iminsi ntarengwa tuba twemerewe kurangiza Update Request twahawe. urugero niba Delivery days ari iminsi 10, dushobora kurangiza ako kazi mu minsi 10 cg munsi, ntitwarenza iyo minsi. Delivery days ziba zanditseho bivuzeko ariyo minsi tuba dufite yo gukora updates twasabwe.
Email support ni ubufasha dushobora kuguhera kuri email, urugero ufite akabazo ukeneye kwikemurira ku rubuga rwawe, watubaza ugahabwa amabwiriza agufasha mu kugakemura kuri email.
Kugenzura links zose zo ku rubuga niba zikora uko bikwiye, aho zitari zigomba kuba zigashyirwaho, aho ziri zitagomba kuba zigakurwaho cg zigahindurwa.
Raporo y’isurwa ikwereka abantu basuye urubuga rwawe ku kwezi n’aho baturutse, inshuro bayisuye n’ibindi, bikagufasha kumenya uko urubuga rwawe ruhagaze n’uburyo waruhinduramo, ndetse ukanakoresha ayo makuru mu kumenya umusaruro urubuga rwongera kuri business yawe.
Inyandiko z’udushya (Newsletters) ni inyandiko ziguha amakuru cg inkuru nshya zanditswe kubyerekeye ikintu runaka, muri iyi serivise yo kubungabunga urubuga ugezwaho Newsletters muri imeyili kubyerekeye ibungabungwa ry’urubuga, nk’uburyo wakoresha mu kwirinda abangizi b’urubuga n’ibindi byakugirira akamaro nk’umuntu ufite urubuga.
Gushyiraho, guhindura cyangwa gusiba ibyanditse ku rubuga ibyo aribyo byose.
Gushyiraho, guhindura, cg gusiba amafoto ku rubuga (ayo waduha!)
Gushyiraho, guhindura, cg gusiba amavidewo na audio waba waduhaye.
Kugenzura links zose zo ku rubuga niba zikora uko bikwiye, aho zitari zigomba kuba zigashyirwaho, aho ziri zitagomba kuba zigakurwaho cg zigahindurwa.
Gukora amapaje n’inyandiko nshya waduha ku rubuga. Page ishobora gupangwa ukundi ubyifuza(Layout). ndetse izisanzwe ziriho zigahindurwa cg zigasibwa bitewe n’ibyo mwaba mwifuza.
Kubika urubuga ahandi hantu hafite umutekano, ku buryo haramutse havutse ikibazo ku ruri gukoreshwa, urwari rwabitswe igihe yakoraga neza ariyo ihita isimburwaho.
Gukemura ibibazo biterwa na imeyili, nk’igihe imeyili zuzuye zikeneye gusibwa cg gukorerwa backup. igihe imeyili zidakora, igihe imeyili zikenewe gushyirwa muri telefone, n’ibindi.
Abakoresha uburyo butandukanye bwo gukora imbuga zabo nka wordpress, typo3, joomla, spip n’izindi, baba bakeneye gukora Updates y’izo platforms kugirango imbuga zabo zongere umutekano zibe ziri ku rwego rwo guhangana n’imbogamizi ziba zabonetse zikitabwabo mw’ikosora riba ryakozwe muri izo platforms.