Niba ufite urubuga wakoze ruri kuri mudasobwa, ukaba ukeneye kurushyira kuri interineti kugirango isi yose irubone, wakoresha imwe muri serivise zacu zo kubika imbuga kuri interineti ziri aha hasi, ndetse usanzwe urufite ahandi ushaka kurwimurira iwacu nabyo twabigufashamo.
Hosting dutanga zizana na domain name y’ubuntu ifite extention ya .website ( urugero www.company.website ) iyo uyifuza; Hamwe na WhoisGuard y’ubuntu.
Wareba ibigize buri PACKAGE, ukanareba n’ibiciro bya buri imwe, ugahitamo iyo ukeneye ugakanda “GURA” ukabasha guhita uyishyura ikakugezwaho ako kanya aho waba uri hose kw’isi.
Tuguha Hosting nziza cyane ku giciro gito.
Igiciro Gito
Serivise za Hosting ziri ku rwego rw’izo tuguha usanga ahandi baziguhera igiciro gikubye cyane icyacu. Kandi server zacu zifasha urubuga rwawe gufunguka vuba kuko zikoresha SSD Disks zose.
Cpanel Control Panel
Uhabwa Control panel ya cpanel igufasha kugenga urubuga rwawe n’ibirugize uko ushaka, cpanel niyo control panel ya mbere ikoreshwa kuri ubu, uyisanga muri konte zose ku buntu.
Umwanya Uhagije
Uhabwa umwanya uhagije wo kubikaho ibintu byawe: amafoto, amavidewo n’ibindi byose wifuza, ndetse na bandwidth idashira ku buryo urubuga rwawe rutakwigera ruvaho iyo rwasuwe cyane.
Urubuga Ruhoraho
Imashini zacu z’aho urubuga rwawe ruba rubitse zihoraho, bivuzeko urubuga rwawe rutazigera ruvaho na gato.
CMS Installer
Ushobora kwensitaramo CMS zose wifuza mu masegonda ukanze buto imwe gusa ugakorera urubuga rwawe online na CMS ikunyuze.
Email za Business
Uhabwa imeyili zihariye za business yawe, urugero: info@businessyawe.rw