IKORANABUHANGA MU RURIMI RWAWE
Gezwaho ikoranabuhanga mu rurimi rwawe, bigufashe kurisobanukirwa kurushaho.
UDUSHYA BURI GIHE
Gezwaho udushya twa buri gihe mw’ikoranabuhanga, ntusigwe inyuma.
NOZA IMIKORERE
Noza imikorere yo mu kazi no mu mibereho bya buri munsi wifashishije ikoranabuhanga
SERIVISE
Gezwaho serivise Z’ikoranabuhanga zigufasha kongera umusaruro mubyo ukora.
Turi Ba nde?
Isange Technology ifite intego yo gutandukanya umwanya uri hagati y’abantu bakoresha ikoranabuhanga n’abatarikoresha cyane cyane Mu Rwanda, bose bakisanga mu gatebo kamwe k’abafite ubushobozi bwo gukoresha iryo koranabuhanga.
Dusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ndetse tukanabaha n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga mwifuza mu rurimi rworoheye buri muntu kumva kugirango twumvikanishe ubusobanuro bw’imikorere y’ikoranabuhanga hatabayeho imbogamizi y’ururimi. Abadafite ubumenyi buhagije mw’ikoranabuhanga twiyemeje kubafasha ngo nabo bagire ubumenyi bukenewe mu kunoza imikorere yo kwiteza imbere bifashishije ikoranabuhanga kuko igihe tugezemo ni igihe cy’aho Ubumenyi, cyane cyane bw’ikoranabuhanga aribwo buyobora ubukungu n’iterambere by’igihugu icyo aricyo cyose iyo bushyizwe mu mikorere ya buri munsi y’akazi ndetse n’imibereho.
Intego Yacu
Intego yacu ni ugufasha umuryango nyarwanda kwisanga mw’ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru, tubagezaho inyigisho na serivise by’ikoranabuhanga mu rurimi rworoshye kumva.
Imyizerere
- Muri Isange Technology twizera ko muri iki kinyejana imbaraga zo mu mutwe zikora kurusha imbaraga z’igihagararo.
- Gukorana ubwenge tubirutisha gukorana imbaraga
Indangagaciro
Indagagaciro zacu ni izi zikurikira:
- Kunoza umurimo
- Kubaha abantu bose
- Kwakirana yombi abatugannye
- Kwita ku mukiriya nk’umwami
- Gukorera mu mucyo
Uko Dukora
Muri Isange Technology Twubahiriza igihe cyane, iyo hari igikorwa(projet) tugomba gukoraho, turabanza tukayipangira gahunda z’ibiri bukorwemo, n’igihe buri kimwe kigomba gukorerwa, ubundi tukabishyira mu bikorwa buri kimwe mu gihe cyagenewe.