Abarenga miliyali 1.3 ku isi bakoresha whatsapp batumanaho cyangwa se basangiza incuti n’abavandimwe ibihe barimo haba mu mafoto cg mu mashusho ndetse n’amajwi. Uretse kohererezanya ubutumwa bwaba inyandiko cyangwa mu bundi buryo hari n’uburyo whatsapp yashizeho bwo gushyiraho ifoto ikuranga(profile picture) ku buryo umuntu ufite nomero yawe yareba ifoto washyizeho.

Muntangiriro za 2017 aba enjeniyeri (engineers ) ba whatsapp, Facebook, na Instagram byose bya Mark Zuckerberg bongeyemo uburyo bwa status imara amasaha 24 ishobora kuba ifoto cyangwa videwo, ubusanzwe ntaburyo bwashyizweho wabika ifoto cyangwa video iri kuri status yundi muntu igihe wayikunze. Kkiyo ari ifoto hari uburyo bworoshye abantu bakunda gukoresha yo gufata screenshot ubundi uga cropping ariko iyo ari video ntago bikunda.

Buri gihe ikoranabuhanga rizana udushya kandi rikaza kutworohereza ubuzima ubu ntibikiri ngombwa ko wiriwa usaba umuntu status yashyizeho kuri WhatsApp ubu ushobora kuyihereza byihuse ukoresheje Gbwhatsapp

Gbwhatsapp ni WhatsApp ikora nk’izindi zisanzwe uyifite yandikira abafite WhatsApp isanzwe nabo bakamwandikira ntakibazo ni ukuvuga ikora nk’isanzwe ariko igira udushya twinshi irusha WhatsApp isanzwe muri utwo dushya harimo nuko ushonora ku downloading status yundi muntu ako kanya ukiyibona.

Iyo ukoresha WhatsApp isanzwe ugafungura status urayireba gusa ariko hejuru haba hari utudomo 3 iyo uhakanze ubona ahanditse mute ariko iyo ukoresha Gbwhatsapp hazaho na option ya download

Ukanze kuri download ubona ahandi hari download na none ukayikandaho tayali ukaba usoje kuyi downloadinga.