Five to Five Hotel

Niba wifuza gusubizamo drivers ubura muri mudasobwa yawe, wakora ibi bikurikira kugirango ubashe gukoresha mudasobwa yawe mu buryo bwuzuye.

1.kanda ipesu ry’iburyo(‘right click’) ryo ku mbeba(mouse) yawe kuri “MY COMPUTER”.

2.jya kuri ‘Manage’ ubundi uhitemo “device manager”; urahita ubona ‘drivers’ zose zensitaye(Installed) muri mudasobwa yawe,iyo ubona yose iriho akabazo gasa umuhondo umenyeko ari driver ibura muri mudasobwa yawe….

3.ubundi uyikandeho ukoresheje ipesu ry’iburyo ryo ku mbeba yawe(Right Click)…maze ukande kuri “Properties”.

4. Maze ujye kuri “Details” hejuru uhakande.

5.urebe ahanditse “property”, ubundi uhitemo “Device Instance Path”

6. munsi y’ahanditse “value”, uhitemo code bari bukwereke za mbere.

7.ubundi ukande ipesu ry’iburyo ryo ku mbeba yawe(Right Click) kuri izo code.

8. maze ukande “copy”………

9. hita ufungura uru rubuga drp.su

10.ubundi urebe aho kwandika hejuru, imbere yaho hari ipesu(button) rya “search”; ukande muri uwo mwanya wagenewe kwandikwamo.

11.kanda ipesu ry’iburyo(‘right click’) ryo ku mbeba(mouse) yawe ubundi uhitemo “paste”, cyangwa ukoreshe inzira ya bugufi(shortcut) ya “Ctrl+V” wamaze gukanda muri uwo mwanya wagenewe kwandikwamo…..

12. hita ukanda rya pesu(button) ryanditseho “search” barahita bakuzanira drivers zose zishobora gukora kuri iyo “drive” (Icyo gikoresho cya mudasobwa yawe kibura driver)  iriho akabazo k’umuhondo. Uhitemo iyo ushaka kuko hafi ya zose muri izo ziba zikoramo nta kibazo na gito…..

13. Numara guhitamo iyo ushaka uhite uyikandaho ubundi umanuke ujye kuri “Original file” ukande link iri imbere y’iryo jambo..

14.icya nyuma uhite ukanda link iri imbere y’ahanditse “mirror” ubundi ufate driver yawe uyensitare(Install it) muri mudasobwa yawe.

15. gushaka andi ma drivers ukomeze ubikore gutyo kugeza yose uyarangije….kandi ntiwibagirwe kugenda uyensitara kugirango mudasobwa yawe yongere ikore neza yose….

-END-