Hari amavirus y’amoko menshi yataka mudasobwa akayibuza gukora neza, muri ayo mavirus harimo n’ayo bita malware na adware aba agamije kwamamaza ibintu byinshi bitandukanye muri mudasobwa yawe kandi utabishaka. ugasanga ukanze nko kuri browser yawe hagahita hafunguka website utifuza kuri homepage, kandi ukaba utayikuramo uko wahindura settings za browser yawe kose. Bene izo virus akenshi usanga na Antivirus zitajya zizibona nka virus, ahubwo zikabona ibyo izo virus ziba zanduje, urugero ugasanga antivirus yawe irimo irabona program wari usanzwe ukoresha itanduye, ikayibonamo virus. Urugero rwa virus imeze nkiyo ni nka yeabd66.cc ifata browser za mudasobwa yawe zose ikajya ihita yifungura iyo uzikanzeho, ndetse ikaba yanazana Adverts nyinshi cyane ikamamaza mu gihe uri kwikorera ibindi kuri mudasobwa. Hari nandi mavirus menshi cyane y’ubu bwoko si iyo gusa.

UKO IZO VIRUS ZIGERA MURI MUDASOBWA YAWE

Izo virus akenshi zigera muri mudasobwa yawe nk’iyo ukuye programe ku mbuga utazi, cg se ugakura amadokima baba bakoherereje kuri email utazi, bashobora kukoherereza dokima mu bwoko bw’ifoto cg programme, cg dokima ya microsoft word n’ibindi, wayikandaho igahita ikwinjiriza bene iyo virus. ndetse hari n’igihe ujya ku rubuga bakaguha gufataho programme ku buntu, ariko wayifataho ikaza izanye n’izo virus, bityo ujye ufata programme ku mbuga wizeye gusa, kandi unafungure amadokima ava kuri email uzi gusa. Ndetse niyo uri kwensitara programme hari igihe bakubaza ngo wensitare izindi options zitandukanye nka Toolbars zo muri browser, cg ibindi ibyo aribyo byose, wabyemeza bikajya byamamaza kuri mudasobwa yawe igihe uri nko kuri interineti, bityo rero ujye usoma amahitamo yose baguha mbere yuko uyemeza igihe uri kwensitara programme Iyo ariyo yose, cyane cyane iz’ibuntu.

UKO WAKURA IZO VIRUS ZA MALWARE NA ADWARE BURUNDU MURI MUDASOBWA

Hari igihe ukuramo izo virus ariko zikongera zikagaruka mu Kanya gato n’ubundi, ubu ni uburyo bwimbitse bwo kukwereka uko wakuramo ayo mavirus ya adware na malware burundu ku buntu ntiyongere kwisubizamo wamaze kuyakuramo. Kuko ari uburyo bwimbitse rero biragusaba umwanya kurangiza kubikora neza byose, ndetse machine yawe hari aho iri busabwe kugenda yizimya igihe uri gukuramo ayo mavirus, ubwo ikiza ni uko wafungurira iyi nyandiko ku ruhande akajya aba ariho urebera mu gihe uri kubikora, nko kuri telefone cg ukabicapa ku rupapuro akaba ariho ubisomera mu gihe uri gukurikiza aya mabwiriza…. Ndetse twakugira n’Inama yo kubanza ukanyuzamo amaso ugasoma iyi nyandiko yose mbere yuko ugira icyo ukora, hanyuma ukagenda ufata amaporogarame arimo yose uri bukenere ukayabika ku ruhande mbere yuko utangira, ubundi ugasubiramo indi nshuro uri gukurikiza amabwiriza ubikora.

  1. HAGARIKA POROGARAME ZAKWITAMBIKA MURI IYI PROCESS

Mbere yuko utangira gukurikiza aya mabwiriza, banza uhagarike porogarame zose zakwitambika muri iyi process zikakubuza gukomeza, akenshi hari amavirus abuza programme ziyakuramo gufunguka, banza ushyiremo programme iyahagarika yose, yitwa RKILL  ( yifate hano: DOWNLOAD RKILL )

  • Nimara kurangiza kujya kuri mudasobwa yawe uyifungure, iraba yitwa iExplore.exe, ukandeho kabiri ubundi irahita ifungura ekara y’umukara itangire ihagarike porogarame zose zabuza porogarame za securite gufunguka, utegereze ikore kugeza zose izihagaritse. Nirangiza ekara y’umukara irahita yifunga ako kanya ubundi baguhe lisiti y’ibyo yamaze gukora muri notepad, usome ibyakozwe byose ubundi ufunge iyo notepad ukore ibikurikira.

IKITONDERWA: RKILL nimara kwifunga ntutangize mudasobwa yawe, kuko mudasobwa yawe nitangira amavirus yose, na porogarame RKILL yari yahagaritse zirongera zifunguke na none.

2. KURAMO MALWARE

Kuri iyi ntambwe noneho uhite ukuramo malware na adware zose ukoresheje porogarame yitwa ZEMANA ANTIMALWARE (Yifate hano: DOWNLOAD ZEMANA ANTIMALWARE)

  • Nirangiza kwibika kuri mudasobwa yawe, uhite ufunga amaporogarame yose afunguye kuri mudasobwa yawe ubundi ufungure Zemana AntiMalware
  • Irahita itangira kwiyensitara kuri mudasobwa, ukurikize amabwiriza yo kwensitara kugeza urangije kuyishyiramo neza, ndetse uhite unayikorera update kuri interineti nibabigusaba, maze utegereze ibanze irangize mbere yuko uyikoresha.
  • Nimara kurangiza kujyamo neza, wanayikoreye update uhite ureba ahantu handitse “SCAN” uhakande ubundi utegereze. Iyi ntambwe yo gukora scan iratinda kuko zemana ishakisha mudasobwa yawe yose ngo ikuremo izo malware na adware aho zihishe hose muri mudasobwa yawe. Ubwo uhite ushaka ikindi uba ukora mu gihe utegereje ko irangiza gufata malware na adware zose ziri muri mudasobwa yawe. 
  • Nirangiza kuzifata zose, irahita izikwereka hasi, ndetse n’umubare wazo, ubundi uzinyuremo uzireba, unarebe nicyo iri bukorere buri imwe.
  • Hanyuma nubirangiza witeguye kuzihanagura uhite ukanda kuri “NEXT” ubundi wemeze ko ushaka gukoresha Trial Version, maze ukomeze na process yo kuzihanaguramo, wemeze ubundi utegereze irangize kuzihanagura muri mudasobwa yawe. Irahita ihanagura Virus za Malware na Adware zose ziri muri mudasobwa yawe, Inasubize amadokima yandujwe nayo mavirus neza uko yari ameze mbere,  ndetse inagukorere system restore point yuko mudasobwa yawe imeze ako kanya.
  • Hanyuma nibirangira Zemana irahita ikwereka screen ya COMPLETE ikwereka ko ubisoje neza. Ubundi ninagusaba gutangiza/Reboot mudasobwa yawe kugirango ikuremo amavirus amwe n’amwe asaba reboot kugirango avemo ubwo wemeze kuri REBOOT mudasobwa yawe itangire ayo mavirus nayo avemo, ariko niba ntayakeneye kuvamo hakozwe REBOOT ubwo uhite ukanda OK ufunge ZEMANA iraba imaze gukuramo adware na Malware nyinshi zishoboka.

3. KURAMO ADWARE

Intambwe ikurikiyeho ni ugukuramo Adware zose zishobora kuba zasigayemo, ziba zaragiye muri mudasobwa yawe iri kuri interineti gusa ntacyo ukoze utanabizi, bigusaba gukoresha agaporogarame kagenewe adware gusa kitwa ADWCLEANER (Yifate hano: DOWNLOAD ADWCLEANER)

  • Nimara kujya kuri mudasobwa yawe uhite uyikandaho uyifungure, ubundi wemeze amabwiriza ukanze kuri “I AGREE“, hahite hafunguka ekara imeze itya
  • Hanyuma uhite ukanda kuri “SCAN” AdwCleaner ishakishe Adware zose zizwi zishobora kuba ziri muri mudasobwa yawe ako kanya, Nirangiza gukora scan irahita iguha ibisubizo mu kanya gato.
  • Reba mu bisubizo niba harimo porogarame cg Amadokima wifuza kurekeramo ishobora kuba yibeshyeho uyakureho utwemezo, ariko niba utazi neza icyo avuze urekereho utwemezo kuko aba ari virus za adware zirimo.
  • Hanyuma kugirango ukuremo amavirus ya Adware iba imaze kubona uhite ukanda kuri buto ya “CLEAN“, AdwareCleaner irahita igusaba gufunga porogarame zose zifunguye mbere yuko itangira guhanagura Adware zose ziri muri mudasobwa yawe iba yabonye. uhite ukanda “OK” itangire izihanaguremo zose….
  • Nirangiza kuzihanaguramo irahita ikumenyesha ko igiye gutangiza mudasobwa yawe, uhite wemeza ukanze kuri “OK” mudasobwa yawe itangire.
  • Mudasobwa yawe nimara gutangira irahita ifungura dokima y’ibisubizo by’ibyo AdwCleaner yakoze byose

4. TABARA SHORTCUTS ZAWE

Malware na Adware zimwe na zimwe ziba zanahinduye Shortcuts za programme zawe, ku buryo iyo ukanze kuri shortcut y’iyo programme, hahita hifungukira izindi programme, cg se ari nka browser ya interineti ugasanga ihise ifungura imbuga udashaka ako kanya. Gutabara shortcut za programme zawe zose rero koresha agaprogramme kitwa SHORTCUT CLEANER (Yifate hano: DOWNLOAD SHORTCUT CLEANER )

  • Shortcut Cleaner nimara kujya kuri mudasobwa yawe uhite uyikandaho ifunguke, nimara gufunguka irahita itangira guscana shortcuts ziri kuri mudasobwa yawe zose ako kanya, izo iri bubone zafashwe n’amavirus irahita iyakuraho ako kanya.
  • Nirangiza guscana no guhanagura shortcuts za porogarame zawe irahita iguha lisiti ya porogaramu zose yahanaguye n’ibyo yakoze byose mu kadokima ka notepad
  • Numara kureba ibyakozwe muri iyo notepad uyifunge ubundi ukomeze.

5. KURAMO MALWARE ZO KURI INTERINETI

Intambwe yanyuma ni ugukuramo Malware zo kuri interineti zizira nko muri cookies za browser cg Caches, kuko zo ziba zikirimo, izi wazikuramo ukoresheje agaprograme kitwa HITMAN PRO (Yifate hano: DOWNLOAD HITMAN PRO) igufasha gukuramo Cloud Antimalware

  • Numara kuyishyira kuri mudasobwa uyikandeho uyifungure, iraba isa itya
  • Ubundi ukande buto ya NEXT ukomeze na process yo guscana.
  • Barahita bakuzanira amahitamo abiri, amahitamo yambere ni ayo guhitamo niba ushaka kuyensitara muri mudasoba yawe ukajya ukomeza kuyikoresha, naho amahitamo ya kabiri ni ayo kugufasha guhita uscana ako kanya utiriwe uyenstalla, ubwo uhitemo ibyo wifuza
  • Numara guhitamo amahitamo wifuza, uhite ukanda buto ya “NEXT” ubundi wemeze ko ushaka gukoresha Trial Version yayo. ubundi wemeze itangire iscane mudasobwa yawe.
  • Nirangiza guscana barahita bakwereka lisiti y’amavirusi ya cloud malware yose yabashije kubona, uyanyuremo uyareba, unareba icyo agiye gukorerwa(wanayihindurira umwanzuro wicyo gukora hano)
  • Hanyuma uhite ukanda “NEXT” Hitman Pro iguhanagurire izo Cloud Malware zose, nirangiza irahita ikumenyesha ibyo yakuyemo byose, inabiguheho ubusobanuro. Ndetse nigusaba gutangiza mudasobwa yawe(Reboot) ubikore kugirango ikuremo cloud malware zishobora kuba zasigayemo

BYOSE NUBIRANGIZA, MALWARE NA ADWARE ZOSE ZIRABA ZASHIZE MURI MUDASOBWA YAWE, UBUNDI UJYE WIRINDA IBYATUMA ZIGARUKAMO BYOSE, KANDI UNASHAKE PROGRAMME UZAJYA UKORESHA USCANA MUDASOBWA YAWE, USHOBORA KUJYA UKORESHAMO ZEMANA ANTIMALWARE.

IKITONDERWA: Ukurikize aya mabwiriza ku ngaruka zawe, ntabwo Isange Technology yishingiye igishobora kuba kuri mudasobwa yawe igihe iramutse igize ikibazo kidateganywa mu gihe uri gukurikiza aya mabwiriza.