Harubwo ukenera gufungura program mu buryo bwihuse kandi bworoshye ariko ukabura inzira yoroshye unyuramo

Ubu buryo nibwo nabahitiyemo:
Inzira wanyuramo ukora komande yawe:

-Kora Shortcut bisanzwe kuri desktop ya machine yawe (Right click>New>Shortcut)
-Ukimara kuyihitamo hahita haza akadirishya kakubwira guhitamo ya program ushaka gukorera shortcut
-Kanda “Browse” ugende uhitemo ya Program yawe ushaka gufata urugero niba ari “GOOGLE CHROME” ushaka gufata urajya muri “Program files” kuri (LOCAL DISK C:) uhitemo folder ya “Google” ukomeze ushake ahantu hari “Chrome.exe”
-Ukimara kuyizana urakanda “NEXT”, bakubwire kwandika rya zina uzajya wandika muri “Run” maze ya porogaramu yawe igahita ifunguka, URUGERO: “gc” for Google Chrome
-urahita ukanda Next wongere “FINISH”
-Genda kuri desktop hamwe wakoze ya “SHORTCUT” yawe uyimure ukoresheje “CUT” uyimurire muri folder ya mudasobwa yawe ya “Windows” C:/Windows,muri (LOCAL DISK C:)
-Noneho fungura “RUN” wandikemo ya shortcut yawe wakoze. urugero gc (irahita ifungura ya porogaramu ako kanya.)