Buri muntu nyuma y’akazi kenshi aba yagize umunsi wose cyangwa icyumweru cyose iyo akarangije aba ashaka kuruhuka kugirango niyongera gusubira mu kazi azabe afite imbaraga n’akanyamuneza akazi ashinzwe agakore neza.

abantu tugira ibidushimisha bitandukanye bamwe bahitamo gusohokera ahantu hatandukanye, abandi bagakora sport cyangwa bakareba imipira. hari igice kinini gikunda kwicara bakareba film.  ariko ikibazo bakunda guhura nacyo ni aho bakura izo film kandi byoroshye. akenshi iyo film bashaka zikiri nshyashya bigorana kuzibona.

Izi ni imbuga za internet ushobora kureberaho film cyangwa uka downloading(gukura) ukazibika muri mudasobwa yawe cg telephone yawe. Kuzikuraho bakoresha uburyo butandukanye nabwo tuzareba.

 

5. Watchfree.

Watchfree ni urubuga ushobora kureberaho cyangwa gukuraho film, yaba inshyashya cyangwa izakera zagushimishije wifuza gusubiramo, ruroroshye gukoresha, warusura ukareba.
4.watch5s.

Watch5s ni urubuga rwiza cyane rubaho ama film mashyashya cyane kandi nayakera ushobora kuyasangaho ukoze ishakisha urayabona kandi ushobora kubonaho film z’uruhererekane (series) zuzuye (full season).

3.Cmovieshd

Cmovieshd ni urubuga rwiza rugaragara neza kandi wasangaho ama film meza afite karite iri hejuru agaragara neza cyane.

2. Yesmovies

Yesmovies ni urubuga rw’akataraboneka wasangaho film yose wifuza kandi mumashusho meza, ruroroshye gukoresha kandi ruranihuta kuko amafilime afunguka vuba.

1. Gomovies

Gomovies ni urubuga rw’agatangaza kuko wasangaho film wifuza zose: inshyashya cyangwa iza kera. Rufite ishakiro ryiza kuko ushobora guhitamo film zo mugihugu runaka ushaka cyangwa umwaka ushaka ko baguha film zasohotsemo cyangwa ubwoko(type) bwa film ushaka niba ushaka action gusa akaba arizo ubona banakwereka film nshyashya iyo utazizi wazishaka ukazireba. Kandi wasangaho ama series menshi yuzuye uko yakabaye(full season). banakwereka n’igihe agace katarasohoka kazasohokera. Nayo wayigerageza ukareba.

 

Izi mbuga zavuzwe hejuru kuzireberaho film ni ubuntu ntakindi kiguzi wakwa, haba kwishyura andi mafaranga cyangwa kwiyandikisha (sign up).  ni ukuvuga ukigeraho uhita ureba film ushaka ntacyindi usabwe na kimwe.

 

NB: Domain names TLD (.com, .to, .io, etc….) bigenda bihinduka bitewe nuko hari igihe zikurwa ku murongo ariko ntibimara igihe rushaka zitaragaruka n’indi TLD. Kuzigeraho jya kuri google, wandikemo izina ryayo nkuko twarikweretse, barahita baguha Link yayo, ukande kuri Link ya mbere uhita uyigeraho.