Ku bantu bamenyereye gukoresha win7 cg xp cg vista n’izindi zaje mbere ya win8, bari basanzwe bamenyereye gukanda F8 iyo mudasobwa yacanaga kugirango bajye muri SAFEMODE ya systeme y’abo. ariko kuri windows 8 ntibikunda, niba waragerageje kubikora wabonyeko bitajya byemera.
None kuri windows 8 byakorwa bite?

1. Fungura ‘RUN’, cg unyure iyabugufi ukanda kuri Keyboard amapesu ya “Windows flag+R”

2. Andikamo ‘msconfig’

3. Jya kuri ‘Boot’

4. noneho urebe ahanditse ‘Boot options’ uhitemo ‘SAFE BOOT’ ushyireho akemezo.

5. ubundi ukande kuri ‘apply’ cg ‘ok’.

igihe cyose uzajya ufungura mudasobwa yawe, izajya ihita ifungukira muri SAFEMODE ako kanya.

Ushaka kuyisubiza uko yari imeze ngo ijye ifunguka bisanzwe, mu gihe uri muri safemode wongere ukurikize amabwiriza guhera kuri 1 kugeza kuri 3, noneho ujye hahandi hari akemezo kuri safe boot, ugakureho ukande ok irahita isubira uko yari iri ijye ifunguka bisanzwe.