Hari igihe umuntu aguhamagara utabishaka, kandi washaka gufunga telefone ngo ntiyongere kuguhamagara bikaba ngombwa ko n’abandi bose bahita bananirwa kuguhamagara. ariko se mu gihe ukeneye gufungira uwo muntu umwe wenyine ngo najya aguhamagara ntibikunde ubigenza ute?, Kurikiza aya mabwiriza ubundi ufungire abo udashaka ko bazongera kuguhamagara.

ibi bikora ku bantu bafite telefone zirimo android(jellybean) gusa

1. Kanda kuri ‘phone’, mbese haza ya mibare iza ugiye kwandikamo nimero.

2. Kanda kuri button ya ‘options’ ubundi ujye kuri “call settings”.

3. Hitamo “Call rejection” ubundi ucane ‘auto reject mode’

4. Uhite ukanda kuri “auto reject mode”, baraguha amahitamo abiri

  • All numbers
  • auto reject numbers…….
    wowe uhitemo iya kabiri_ya auto reject numbers, yo gufungira abo udashaka byonyine gusa.

5. Ubundi uhite ukanda kuri “auto reject list” ugende wongeramo abantu udashaka ko bazongera kuguhamagara.

#Kubongeramo umwe kuri umwe ukanda kuri “Create”, ubundi ukandikamo nimero ushaka warangiza ugakanda kuri ‘SAVE”

#Guhitamo  abo wongeramo ubakura kuri contacts zawe cg kuri ‘call logs’, ukanda akabutton kari imbere yaho wongereramo iyo mibare ubundi bakaguha amahitamo yo kubongeramo ubakura muri “contacts” zawe cg ubakura muri ‘logs’ ubundi warangiza ugakanda kuri “SAVE” ukikomereza

Iyo ushaka kumufungurira ngo noneho ajye aguhamagara bikunde

1. Usubira kuri ‘auto reject list’ unyuze muri ziriya nzira zo hejuru.

2. Ubundi ukamureba kuri list ukamukuraho akemezo kaba kamuriho kerekana ko afungiwe.

PS: iyo ushyize akemezo kuri “Unknown”, nta nimero yagumagara itari muri contacts zawe.