Hari igihe ureba videwo kuri youtube ukifuza gufata audio yayo utiriwe ufata amashusho, cyane cyane nk’indirimbo kuko utaba ufite bundle ihagije. kora ibi bikurikira ubashe gufata audio ya video yose wifuza kuri youtube.

  1. Fungura YouTube maze ukine videwo wifuza yose.
  2. Mu gihe videwo iri gukina urebe hejuru kuri link yayo haba handitse amagambo nk’aya https://www.youtube.com/watch?v=ox6hz3Hwkic
  3. Kura ijambo “UBE” muri YOUTUBE, bisigare ari nka https://www.yout.com/watch?v=ox6hz3Hwkic, ubundi wongere ukande ENTER  kuri keyboard yawe.
  4. Reba ahanditse “Quality” uhitemo karite ya audio wifuza maze ukande kuri “RECORD MP3” utegerezeho gato irahita iguha uburyo uyikuraho mu bwoko bwa .MP3 , maze uyifate uyibike kuri mudasobwa wizihirwe.
  5. Unashatse gufata videwo yayo ya MP4 ukoresheje ubwo buryo, wareba ahanditse “MP4(Video)” akaba ariho ukanda, ugahitamo karite na none, ugakanda kuri “RECORD MP4” ugafata na videwo yayo.